Ubuki ni isoko ngari y’amavitamini menshi nka A, E, B1, B2, B5, B6, B12,
K, P, D, n’izindi. Harimo imisemburo ngengamubiri itera igikuriro
(hormones de croissance), n’ibindi. Butera kurama, bwongera imbaraga mu
mubiri no mu bwenge, kandi ni kimwe mu byifashishwa bakora ibyongera
uburanga. Ubuki ni ikiribwa kandi bukaba n’umuti uvura indwara zirenga
100.
Zimwe muri zo ni izi zikurikira :
1) Ibibyimba
1) Ibibyimba
Kubusigaho kenshi bituma ikibyimba gishya vuba.
2) Ushaka kunanuka
2) Ushaka kunanuka
Ni ugufata ikiyiko 1 cy’ubuki mbere ya buri gaburo
3) Ufite amaraso akennye (amaraso make)
3) Ufite amaraso akennye (amaraso make)
Ni ugufata ikiyiko 1 cy’ubuki
ukavanga n’ibiyiko 2 by’umutobe w’indimu, ukanywa mu gitondo nta kindi
wari warafata.
4) Urwaye asima (ubuhwima)
4) Urwaye asima (ubuhwima)
Ni ugukatagura igitunguru kinini cya onyo,
kugitumbika mu kirahuri kinini cy’amazi ashyushye buhoro, ukabikora
nimugoroba mu ma saa tatu. Mu gitondo, wongeremo ikiyiko cy’ubuki
n’ikiyiko cy’umutobe w’indimu, unywe nta kindi wari washyira mu nda.
5) Bronchite
5) Bronchite
Ibiyiko 3 by’umutobe w’indimu mu kirahuri cy’amazi
ashyushye buhoro, ugashyiramo n’ikiyiko 1 cy’ubuki, ukabifata kabiri ku
munsi nyuma yo kurya (ho amasaha 2). Ni ukubikora buri munsi, iminsi 7
ikurikiranye, noneho ukajya ubikora gatatu mu cyumweru, ukwezi. Uyu muti
ushobora kuwusubiramo.
6) Urwaye impatwe
6) Urwaye impatwe
Ni uruvange rw’ikiyiko cy’ubuki bwiza, akayiko gato
k’umutobe w’indimu mu gice cy’ikirahuri cy’amazi ashyushye buhoro.
Kunywa mu gitondo nta kindi kintu wari wafata.
7) Umutima ukorana imbaraga nkeya
7) Umutima ukorana imbaraga nkeya
Gukunda kurya kenshi ikiyiko 1 cy’ubuki (mbere y’amagaburo).
8) Umugore utwite
8) Umugore utwite
Gufata ikiyiko cy’ubuki kivanze n’ikiyiko cy’umutobe w’indimu, inshuro 3 mu cyumweru.
9) Umugore urwaye intinyi
9) Umugore urwaye intinyi
ikiyiko cy’ubuki bwiza butacaniriwe ku muriro, kubufata nimugoroba.
10) Ushaka kongera uburanga no kugira uruhu rufite itoto
10) Ushaka kongera uburanga no kugira uruhu rufite itoto
Ni ukuvanga
ikiyiko cy’ubuki n’umuhondo w’igi. Ushobora no kongeramo umutobe
w’indimu (ufite na elayo ugashyiramo byaba akarusho). Guhita ubyisiga ku
mubiri, ukabirekeraho nibura igice cy’isaha, ukabona kubikaraba.