1.
Isobanurampamvu
Igisura ni
icyatsi gishobora kwirwanirira, ni cyo gituma natwe kiturwanirira. abantu
benshi cyane ku bwo kutamenya ubugiraneza bwacyo, bituma bagitinya. Naho
abasobanukiwe akamaro kacyo, bacyita inyenyeri y’ibimera. Ku bwo kutihishira
kwacyo, bituma n’impumyi zicyimenya.
Mu kinyejana
cya mbere, uwitwa Cayo Petronio yari yaragitegetse abagabo ngo baje
bachibabisha, mu gihe cyose babona bafite intege nke mu mibonano mpuzabitsina.
Bagafata igisura bakakibaba mu kiziba cy’inda (bas-ventre) n’amatako kugeza mu
ngwiro z’ikibuno. Uretse no kuba cyongera imbaraga z’imibonano, kigabanya
rubagimpande no ku babibwa . Ibara ry’icyatsi kibisi gitsibarije ry’igisura
bita chlorophile ni ryo ritukuza amaraso yacu ku rugero rukwiriye.
- Fer : yo gutunganya amaraso. Abayibuze bagira amaraso akennye bakandura indwara vuba, n’agakorora kadakira.
- Magnésium : igira akamaro mu maraso no mu magufwa
- Calcium = Silicium: bitera amagufwa gukomera, umutima ugatera neza, n’ubwonko bugatuza.
3.
Bituma umuntu yihagarika neza, ikirukana
imyanda iri mu mubiri
Igisura gifite na vitamini A, ishinzwe
gukoresha neza ingingo zose no kongerera amaraso umucyo. Igisura gifite na
vitamini C, K n’icyitwa Acide forique, ishinzwe kwica imyanda yo mu mubiri. Ni
cyo gituma abaganga benshi bacyiyambaza.
➡ Gitera kwihagarika neza, gusohoka kw’imyanda
mu ngingo, ni cyo gituma gikiza rubagimpande, kuribwa mu ngingo, imisenyi yo mu
mpyiko itera kwipfundikanya kw’amaraso.
4.
DORE UKO IGISURA GIKORESHWA
- Gusekura agashyiramo amazi ugakamura, ukanywa igice cyangwa ikirahuri cyuzuye (verre) kimwe mu gitondo, ikindi ku manywa.
- Gutogotesha amazi ya litiro 1 nyuma ugashyiramo amababi y’igisura bikamara iminota 15, ukajya unywa ibirahuri 3 mu munsi, gatatu buri cyumweru.
➡ Igisura gitera amaraso kwiyongera, kuko
cyongera amaraso akennye ubutare (fer) cyangwa ku bazimije amaraso cyane.
- Igisura gifite ubutare na chlorophyle nyinshi, ni cyo gituma cyongera imbaraga za globules rouges.
- Ni cyo gituma igisura gikenewe ku muntu wese ukirutse indwara akaba yarazahaye cyane agaragaje intege nke.
- Kirakenewe ku barembejwe n’indyo idashyitse kandi mbi, ku bantu baguye agacuho, kuko igisura kibereyeho gusanura umubiri no kuwuha imbaraga.
- Gishobora kuribwa nk’izindi mboga.
➡ Igisura cyubaka kandi kivugurura no
gushyushya imitsi mito yitwa vaisseaux, kigahagarika imyuna, cyane cyane iyo mu
mazuru.
Hakoreshejwe
agatambaro koroshye, ugashyira mu mazi y’igisura, ugashyira mu mazuru.
- Gishobora no gukiza imyuna cyangwa kuva amaraso akomotse muri nyababyeyi.
Hakoreshejwe uburyo bwakoreshejwe mu gukiza rubagimpande. Ibyo bivura n’abagore
bagira imihango bakava cyane.
➡ Igisura gifite ibyitwa sécrétine, bishinzwe
kuyobora imisemburo ikoreshwa mu byo kunoza kw’ibyo kurya mu mara, no kōngēra
indurwe yo mu rwagashya ishinzwe kunoza ibigeze mu mara n’imbaraga z’igifu
zigitera ubushyuhe n’umuvuduko ku murimo wacyo.
- Igisura gitanga ingaruka nziza iyo ugikoresheje ufite intege nke zo mu gifu cyangwa nta ndurwe ihagije irimo
- Ni cyo gituma igisura gitera kwihuta k’umurimo w’igifu, kandi bigakwirakwiza neza ibyo kurya mu mubiri.
- Iyo giterewe mu mazi ashyushye ukanywa amazi yacyo angana n’udukombe dutatu buri munsi, bikiza :
I.
Korera
II.
Kuribwa mu mara
III.
Amacinya myambi
IV.
N’impiswi idakabije.
➡ Kigabanya isukari mu mubiri, ni cyo
kibarirwa mu miti ivura diabète.
➡ Igisura cyongera amashereka, ni cyo gituma
gikenerwa n’ababyeyi bonsa.
➡ Igisura gitunganya uruhu, ni cyo gituma
cyunganira, kigakiza indwara z’uruhu nka :
I.
Ubugora =
ise
II.
Ibihushi =
gupfuka umusatsi
III.
Gihanagura,
kikanoza uruhu, iyo ugikoresheje ku ruhu cyangwa ukajya unywa udukombe 3
cyangwa 4 ku munsi kabiri mu cyumweru.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire