dimanche 16 octobre 2016

IGITUNGURU CYA ONYO



 1.     Isobanurampamvu

Ni ngombwa gukoresha igitunguru cya onyo kugira ngo cyongere mu maraso umunyu ngugu wa potasiyumu na sodiyumu (usa na wa wundi utekwa). Icyo gitunguru gifasha umuntu guhorana isura ikeye yo mu maso, kikarwanya n’iminkanyari mu gahanga kimwe n’ibindi byose bisharira, kikarwanya uburwayi butera kubyimbagana kandi kikarwanya imyuka myinshi yo mu nda, n’indwara itera amazi menshi yuzura inda bikomotse ku kubyimbagana kw’inyama zo mu nda nk’umwijima (ascite).
Igitunguru cya onyo

Icyo gitunguru ni ingenzi mu kugabanya umurenda wa albumine, gikoresha neza akanyama ka prostate, kamwe mu dushinzwe kugenzura no gutunganya iby’imyororokere y’umugabo, gikoresha neza inyama z’urwungano rwose rw’inkari kandi kigatuma umuntu yihagarika neza. Muri rusange ni ugukoresha igitunguru 1 cyangwa 2 ku munsi.
Kugikuramo umutobe babanje kugicanira mu mazi (décoction) :
Koza neza ibitunguru 3, kubikatakatamo ibice 4 buri gitunguru, kubishyira mu isafuriya ukongeramo litiro 1 y’amazi.
Gucana iminota 10, kubisya ukoresheje icyuma cyabigenewe (passoir) cyangwa ukabisekura. Kunywa uko ugiye ubishaka, ukabimara mu gihe cy’amasaha 24, wongeyemo indimu nkeya.
 
2.     Akamaro k’Igitunguru cya onyo


  • Ikize kuri vitamini A, B, C, na E n’imyunyu myinshi harimo kolore, manyeziyumu, sodiyumu, fosifori, silise, kalisiyumu, potasiyumu, ubutare, umwuka ukarishye wa lakirimojeni, n’ibindi.
  •  Ivura indwara nyinshi, ituma umuntu yihagarika neza, ivura indwara ziterwa no kubura vitamini C (scorbut), inzoka zo mu nda, rubagimpande, kandi yoroshya uruhu ntirukanyarare. 
  • Isubiza ubuyanja mu mubiri,
  •  Icubya indwara zo mu bihaha, 
  •  Yongerera imbaraga inyama zishinzwe kunoza ibyokurya n’impyiko,
  • Irwanya impatwe n’ubushobozi buke cyangwa bwa ntabwo mu mibonano mpuzabitsina ku bashakanye, ku bagabo yongera imbaraga kandi igakiza kamwe mu tunyama dushinzwe gutunganya ubushobozi mu by’imyororokere (prostate), 
  •  Ikomeza amaso akorana imbaraga nke n’ubwonko,
  •  Isohora inzoka zo mu nda kandi irwanya indwara yo kubura ibitotsi. 
  •  Kuyirya ari mbisi cyangwa umutobe wayo bayivanze n’ubuki, bikiza indwara nyinshi zo mu muhogo, izo mu yindi myanya y’ubuhumekero, iz’igifu, izo mu mara, iz’impyiko, izo mu bwonko, iz’amagufwa ndetse n’uruhu, izo mu mazuru, iz’uduheha tw’umwuka mu bihaha, ku ndwara ya diphtérie ni ukuyikoresha hamwe n’indimu, ni umuti wa asima, amarira ahora yizana (pleurésie), igituntu cyo mu bihaha (tuberculose pulmonaire ou phtisie), ururenda rwinshi mu myanya y’imyorohera, ni ukuvuga nko mu mazuru (mucosités), uburibwe bwo mu gifu n’ubwo mu nda, kwituma impatwe, ububyimbe bwatewe n’amazi asa na serumu yo mu maraso yirundanyirije mu bice runaka by’umubiri bushobora gufatira mu birenge bitewe n’uburwayi bw’umutima, umwijima cyangwa impyiko n’ibindi (hydropisie), uwo muti urwanya amashyira yo mu bisebe cyangwa mu bibyimba n’ahandi (suppurations), ugakiza ibisebe byo mu gifu, ibisebe bisanzwe n’ububyimbagane ubwo ari bwo bwose. 
  • Igitunguru gitetse ndetse n’umutobe wacyo ni imiti y’agatangaza y’impyiko, no mu burwayi bwose bwo mu myanya y’ubuhumekero. 
  • Ku gifu, umwijima n’amara, nta muti wabona usumba umutobe w’igitunguru, uvanze n’uw’itunda rya pomme n’indimu, 
  • Iyo umuntu arwaye rubagimpande awukoresha akuba ahamubabaza (cyane cyane igitunguru gisa n’irosa : ibara ry’umutuku ujya kuvanga n’umuhondo). 
  • Ibitonyanga byayo mu mazuru bikiza kandi ibicurane na grippe (gisore).
Iyo uwo mutobe uvanze n’utuzi n’ubuki, ukora ibitangaza mu gukiza inkorora.       Ibitonyanga bike by’amazi ya onyo itetse bigashyirwa mu ipamba ukayinjiza mu matwi birwanya uburibwe ku muntu urwaye umuhaha.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire